Home Music Safi Madiba – Remember Me

Safi Madiba – Remember Me [Lyrics]

924

Safi Madiba – Remember Me [Official Video Download].

Download

Safi Madiba – Remember Me [Mp3  Audio Download].

Safi Madiba umuhanzi ukunzwe cyane n’abatari bake abikesha indirimbo zitandukanye zandikanye ubuhanga ziganjemo urukundo rwa buri munsi buri muntu yabanamo n’umukunzi we yumva amagambo aryoheye amatwi aba ari muri izo ndirimbo, kuri ubu yishushanyijeho amagambo y’urukundo.



Kuri ubu intero igezweho ni indirimbi ‘Remember’ me uyu muhanzi amaze iminsi micye ararikiye abakunzi be dore ko ikigezweho ari amagambo y’imitoma yishushanyijeho ku kuboko n’ahegereye mu gatuza.

Safi Madiba kuri uyu wa Gatanu arashyira hanze indirimbo yitwa ‘Remember me’

Mu gushaka kumenya koko niba uyu ariwe cyane ko atagaragaraga neza mu maso mu kiganiro yagiranya na InyaRwanda umuhanzi Safi Madiba yavuze ko mbere yo gusohora indirimbo nabyo byari bikenewe.

Yagize ati “Iyi ni indi ndirimbo ya Summer kandi abakunzi bange murabizi ko ari mwe nkorera, ubu rero ngiye kubaha indirimbo nziza kandi y’umwaka mukomeze mudushyigikire ndabakunda ninayo mpamvu nishyizeho Remember me’’.

Muri ayo magambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza ku kuboko kwa Safi Madiba tugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati(…) Inzozi zonyine zingirakamaro nizo ugira wamaze gukanguka.’’

Safi Madiba kandi yavuze ko yari ari gukora ku muzingo we ubu ugeze kuri 75% ku ijana abakunzi be bitege ibintu bikomeye birimo n’iyi ndirimbo Remember me igiye gukora amateka muri ibi bihe by’impeshyi.

Safi Madiba ubwo yari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Remember me

<